ITANGAZO RIGENEWE ABANYAMAKURU


ITANGAZO RIGENEWE ABANYAMAKURU

Nyuma y’aho hasohotse inkuru mu kinyamakuru cya www.bwiza.com   ivuga ko muri za Farumasi zimwe na zimwe hashobora kuba hatangwa imiti itujuje ubuziranenge,

Urugaga Nyarwanda rw’Abahanga mu by’Imiti (National Pharmacy Council) ruramenyesha abanyarwanda ibi bikurikira:

Farumasi ni ahantu hose hemewe gukorerwa umwuga w’ubuhanga mu by’imiti. Nta farumasi  yemerewe gukora umwuga w’ubuhanga mu by’imiti idafite uruhushya rwatanzwe na Minisitiri w’ubuzima. Nta Farumasi nimwe yemerewe gutanga imiti igihe idafite umuhanga mu by’imiti wanditswe kandi wemerewe gukora n’Urugaga rw’Abahanga mu by’imiti.

Imirimo ikorerwa muri farumasi ijyanye n’igikorwa cyo gutanga imiti, ibiribwa, ibinoza kandi bisukura umubiri, ibihumanya, imiti ikomoka ku bimera n’ibikoresho byo mu buvuzi. Ariko ibi ntibibangikanwa n’umurimo wo kuvura.

Umuhanga mu by’imiti ni umuntu wese ufite impamyabushobozi y’ikiciro cya kabiri cya kaminuza mu buhanga mu by’imiti wanditswe kandi wemewe n’Urugaga Nyarwanda rw’Abahanga mu by’imiti.

Umuhanga mu by’imiti wanditse mu rugaga ahabwa ikarita imuranga n’uruhushya ngarukamwaka rumuha uburenganzira bwo gukora umwuga w’abahanga mu by’imiti.

Umuti ni ikintu cyose gifite ubushobozi bwo gukingira, kuvura indwara z’ abantu cyangwa iz’ inyamaswa, ndetse n’ ikindi kintu cyose cyagenewe guhabwa umuntu cyangwa inyamaswa kugira ngo hashobore gukorwa isuzuma ry’indwara, gusana, gukosora cyangwa guhindura imikorere y’umubiri cyangwa iy’ubwenge. Umiti kandi ikintu gikoreshwa mu gusukura inyubako zikorerwamo, zitegurirwamo, zibikwamo ibiribwa n’imiti, gusukura inyubako z’ibitaro, ibikoresho n’amazu y’ubworozi;

Imiti itangirwa muri Farumasi ibamo inzego ebyiri: imiti itangwa nta rupapuro mpesha­muti (Over the Counter Medicines) n’ imiti itangwa habonetse urupapuro mpesha-muti (Prescription only medicines). Imiti itangwa nta rupapuro mpeshamuti igenwa na Minisiteri y’ubuzima kandi ikaba ifitiwe ikizere ko ntacyo yakwangiza ku buzima bw’uyifata.

Urugaga Nyarwanda rw’Abahanga mu by’imiti ni rwo murinzi w’amategeko, icyubahiro n’ishema by’umwuga w’abahanga mu by’imiti, rukaba rurengera ubuzima rusange bw’abaturage. Uru rugaga rubungabunga ubusugire bw’amahame yerekeye imyifatire myiza, ubunyangamugayo n’ubwitange bya ngombwa mu murimo w’abahanga mu by’imiti, runareba ko abarugize bose bubahiriza ibyo bashingwa n’umwuga wabo, kimwe n’amategeko n’amabwiriza agenga abahanga mu by’imiti.

Urugaga rugenzura umunsi ku munsi imirimo y’abahanga mu by’imiti hagamijwe ko ababagana bahabwa serivisi yizewe.

Urugaga nyarwanda rw’abahanga mu by’imiti rurakangurira abanyarwanda ibi bikurikira:

 

  1. Kwirinda “igirwafarumasi” zidafite cyangwa ziyitirira umuhanga mu by’imiti wemewe n’Urugaga Nyarwanda rw’Abahanga mu by’imiti kuko serivise zitanga zitiziwe kandi zinyuranyije n’amategeko
  2. Igihe cyose winjiye muri farumasi, ni uburenganzira bwawe bwo gusaba ko wavugana n’umuhanga mu iby’imiti wanditswe kandi wemerewe gukora umwuga n’urugaga, kugira ngo ubashe kubona amakuru ahagije kandi yizewe ku imiti. Nta mpungenge yakwiye kuboneka igihe cyose ufatiye imiti muri Farumasi yemewe kandi uyihawe n’umuhanga mu by’imiti wanditswe.

 

Bikorewe i Kigali kuri uyu wagatandatu tariki ya 01 Nyakanga 2017

 

 

Dr Muganga Raymond

Perezida w’Urugaga rw’abahanga mu by’imiti